Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinea-Bissau

3,049
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Guinea-Bissau mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Umaro Sissoco Embaló. 

Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo mbere y’uko bagirana ibiganiro byahuje abayobozi bahagarariye.

Perezida Kagame ageze muri iki gihugu nyuma y’uruzinduko we na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri Benin.

Kwibuka30

Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ari kumwe na Madamu we Claudine Talon, igikorwa cyabereye ahitwa la “Paillote des Hôtes” mu Murwa Mukuru Cotonou.

Muri iki gihugu kandi banasuye icyanya cya Esplanade de l’Amazone cyubatsemo ikibumbano (statue) gifite uburebure bwa metero 30. 

Ni ikibumbano gisobanura umurava, ubutwari no gukunda igihugu k’umugore w’ubu ndetse n’ejo hazaza w’umunya Benin.

Leave A Reply

Your email address will not be published.