UMUKINO WA NYUMA WA UEFA CHAMPIONS LEAGUE WIMURIWE I PARIS
NYUMA YO KUVANA UMUKINO WA NYUMA WA UEFA CHAMPIONS LEAGUE MU BURUSIYA I SAINT PETERSBOURGH UEFA YANZUYE KO UZAKINIRWA MU MURWA MUKURU W’UBUFARANSA
Mu ntangiriro z’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi rizwi nka UEFA Champions League, ingengabihe yagaragazaga ko umukino wa nyuma wa nyuma uzabera i Saint Petersbourgh mu Burusiya ariko kubera ibibazo by’umutekano ndetse n’imvururu ziri guterwa no kutavuga rumwe ku kibazo cy’uburusiya na Ukraine, UEFA yatangaje ko umutekano waho utizewe bituma haba inama yo kwiga ku bijyanye no guhindura aho umukino wa nyuma uzabera.
Inama yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 25 Gashyantare saa tanu z’amanywa rero yanzuye ko umukino wa nyuma uzakinirwa I Paris mu murwa mukuru w’ubufaransa bikazaba ari ubwa mbere Paris yakiriye umukino wa nyuma kuva muri 2006 kuko byaherukaga mu mwaka w’imikino w’2005/2006 ubwo Fc Barcelone yatwaraga iri rushanwa itsinze Arsenal ibitego bibiri kuri kimwe
Ibi bizaba bibaye ku nshuro ya gatandatu kuri Paris mu kwakira umukino wa nyuma. Bwa mbere bakiriye mu mwaka w’imikino w’1955/1956, ku nshuro ya kabiri hari mu mwaka w’imikino w’1974/1975 naho ku nshuro ya gatatu hari mu w’1980/1981, inshuro ya gatanu ikaba ari iyo mu 1999/2000 mugihe inshuro iheruka ari iyo mu 2006.
Comments are closed.