Uburusiya-Ukraine: Ingabo z’Uburusiya zageze mu murwa mukuru wa Ukraine

4,305
Kwibuka30

Abayobozi muri Ukraine batangaje ko abasirikare b’Ubusiya bamaze kugera mu murwa mukuru Kyiv.

Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yavuze ko “umwanzi”(Uburusiya) yageze mu karere ka Obolon, kuri 9km uvuye ku nteko ishingamategeko ya Ukraine iri hagati muri Kyiv.

Abaturage muri Ukraine barasabwa gukora ibishoboka byose mu kurwanya abo basirikare, ari nako basaba abandi gushaka aho bihisha.

Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by’Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n’ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru.

Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuwa kane, imiryango myinshi y’i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n’ibisasu biri kuraswa.

Ukraine ivuga ko nibura abantu 137 barimo abasivile n’abasirikare  bamaze kwicwa, ONU/UN yo ivuga ko abantu barenga 100,000 bamaze guhunga ingo zabo.

Mu ijoro ryo kuwa kane abantu nibura 1,000 bo muri Ukraine bageze hakurya muri Pologne na gariyamoshi bahunze.

Perezida Putin – watangaje iyi ntambara kuri televiziyo – yaburiye igihugu icyo aricyo yose ko ikigerageza kwivanga gihura n’ingaruka kitigeze kbona mbere.

BBC

Comments are closed.