Umukobwa wa Paul Biya yagaragaye asomana byimbitse n’umukobwa mugenzi we

289
RPF

Umukobwa w’umukuru w’igihugu cya Kameruni (Cameroune) yashyize hanze amafoto ari gusomana byimbitse n’undi mugore mugenzi we, bituma abatari bake bashyikiriza ibitekerezo bitandukanye mu gihugu aho ubutinganyi (imigenderanire mpuzabitsina hagati y’abafise ibisa) buhanwa n’amategeko.

Ubu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram bwerekana Brenda Biya w’imyaka 26 ari asoma umunyamiderikazi wo muri Brazil Layyons Valença.

Brenda Biya yanditse ati: “Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi yose ibimenya”. Yahise ashyiraho n’akamenyetso k’umutima kagaragaza urukundo.

Ise, Perezida Paul Biya w’imyaka 91, ayoboye Kameruni kuva mu mwaka w’i 1982, ni umwe mu byobozi b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afrika.

Abafashwe bari mu mibonano mpuzabitsina n’abagabo cyangwa abagore nka bo muri iki gihugu cyo muri Afrika yo hagati bashobora gufungwa gugeza ku myaka itanu.

Brenda Biya, ni umuhanzi usanzwe aba hanze akaba azwi ku kazina ka King Nasty, ntiyavuze yeruye ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina (sexualité) ye igihe yashyiraga ku rubuga rwe aya mashusho ari gusomana na mugenzi we.

Hagati aho, inyuma y’akanya ayisohoye, Brenda Biya yerekanye inkuru y’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde, aho kivuga ko “yavuze yeruye ko ari umutinganyi”.

Yerekanye kandi ubundi butumwa bw’abantu bandika bavuga ko bamufashe mu mugongo.

Shakiro, Umunyakamerunikazi aharanira uburenganzira bw’abemera ubutinganyi, ni umwe muri aba bantu bavuze ko bashyigikiye uyu mukobwa Brenda Biya, aho yavuze ko ubu butumwa bwe kuri Instagram bushobora kuba “igihe gikomeye ku muryango w’abatinganyi muri Kameruni”.

Shakiro avuga ko uno mukobwa wa Perezida Biya “ubu yiyerekanye nk’ijwi ry’impinduka y’imibereho mu gihugu aho imiziro ishinze imizi cyane”.

Muri kino gihe, Shakiro aba mu Bubirigi. Ni yo yahungiye inyuma yo guhamwa n’icyaha co “kugerageza guhuza igitsina n’uwo bagihuje” muri Kameruni.

Nubwo bimeze bityo, abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kameruni basubije ku butumwa bw’uno mukobwa w’umukuru w’igihugu n’amagambo y’urwango ku batinganyi.

Hari bamwe bibaza nimba Brenda Biya ataba yerekanye iyi sanamu kugira ngo abavuga bavuge, mu gihe asanzwe azwi ko acisha ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga butavugwaho rumwe mu Banyakameruni.

Hari kandi n’abibaza niba kwemera ku mugaragaro ko umuntu ari umutinganyi atari amahirwe ahabwa bamwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.