Umukobwa w’umugabo w’inshuti ya Putin yapfiriye mu modoka yaturikiye hafi ya Moscow.
Umukobwa w’inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin w’Uburiya yaguye mu bikekwa ko ari igisasu cyatezwe imodoka.
Darya Dugina yapfuye nyuma y’uko iyi modoka iturikiye mu muhanda hanze ya Moscow, nk’uko ikigo cy’iperereza mu Burusiya cyabitangaje.
Bikekwa ko se, Alexander Dugin umuhanga muri filozofiya uzwi nka ‘ubwonko bwa Putin’ ashobora kuba ari we wari ugambiriwe n’iki gitero.
Alexander Dugin azwi nk‘uw’imbere mu bacurabwenge b’intekerezo z’ubuhezanguni mu gukundisha igihugu, bikekwa ko ari inshuti ya hafi ya Putin.
We n’umukobwa we Darya bari bitabiriye iserukiramuco hafi ya Moscow, aho kandi uyu muhanga yatanze imbwirwaruhame.
Iri serukiramuco bivugwa ko ari nk’ihuriro ry’umuryango w’abakunda ubugeni ribera ku nyubako ya Zakharovo aho umusizi w’icyamamare mu Burusiya Alexander Pushkin yigeze kuba.
Darya na se bagombaga gutahana mu modoka imwe kuwa gatandatu nijoro mbere y’uko se afata umwanzuro wo kugenda batandukanye ku munota wa nyuma.
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Telegram yerekana Bwana Dugin ari mu gahinda ahabereye ibyo ubwo abatabazi bageraga aho imodoka yarimo umukobwa we yari irimo gushya.
BBC dukesha iyi nkuru ntabwo yabashije kugenzura aya mashusho mu buryo bwigenga.
Abakora iperereza bemeje ko Darya Dugina yahise apfira aho, ni hafi y’umuhana wa Bolshiye Vyazemy.
Bavuze ko ikintu giturika cyabanje gushwanyuka mbere y’uko imodoka ifatwa n’umuriro. Iperereza ry’inzobere riracyakomeje.
Nubwo nta mwanya uzwi afite muri guverinoma, se wa Darya bikekwa ko ari umuntu wa hafi wa perezida ndetse yahimbwe akazina ka “Putin’s Rasputin”
Rasputin ni umugabo wamenyekanye mu Burusiya mu mpera z’ikinyejana cya 19 ku kuba yari inshuti – ifite ijambo ibwami – ya Nicholas II umwami w’abami wa nyuma w’Uburusiya.
Naho Darya Dugina, we yari umunyamakuru ukomeye wari uzwi mu gushyigikira yeruye ibitero by’igihugu cye muri Ukraine.
Darya yari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’abategetsi b’Ubwongereza na Amerika, bashinja uyu w’imyaka 30 uruhare mu gukwiza kuri murandasi “amakuru y’ibinyoma” ku bitero by’Uburusiya.
Muri Gicurasi(5), Darya yavuze ko iyi ntambara ari “ugusekurana kwa ‘civilizations’”, mu kiganiro yavugiyemo ko atewe ishema no kuba we na se barafatiwe ibihano n’ibihugu by’iburengerazuba.
Alexander Dugin yafatiwe ibihano na Amerika mu 2015 ashinjwa uruhare mu kuba Uburusiya bwarigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea.
Inyandiko ze bivugwa ko zigira ijambo ku buryo Vladimir Putin abonamo isi, kandi afatwa nk’umucurabwenge mukuru w’intekerezo z’ubuhezanguni zigenderwaho na benshi muri Kremlin.
Mu myaka myinshi, Alexander Dugin yagiye asaba Moscow kwerekana kurushaho ubukaka n’imbaraga zayo ku ruhando rw’isi, kandi yashyigikiye ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine.
Comments are closed.