Joseph Williams wavutse atagira akananwa ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umugore w’ubuzima bwe

8,730
Kwibuka30

Umugabo witwa Joseph Williams,yavuzwe cyane kubera kuvuka nta kananwa ariko akabona urukundo rw’ubuzima bwe,umukobwa w’ikizungerezi.

Uyu mugabo uvuga ko yakuze yibasirwa kubera uko yavutse, yavuze ko yishimiye kwisanga mu rukundo na Vania banashakanye.

Uyu mugore w’imyaka 39 niwe wafashije uyu mugabo kurenga imivumo, ariko benshi ngo bakunze kumwibasira bavuga ko ubwiza bwe butagombaga gutuma ashakana n’uyu mugabo.

Williams na Vania bo muri Chicago muri USA bashakanye mu 2020, bitungura benshi kuko babyise igitangaza.

Williams yavutse adafite igice kinini cy’umunwa kubera indwara idasanzwe ya otofacial syndrome.Uyu mugabo avuga ko yagombaga kwihanganira gutotezwa bikabije kw’ishuri kandi agaharanira gushaka urukundo kubera gucishwa bugufi n’abantu ndetse nawe akumva ko nta gaciro afite.

Vania ariko yinjiye mu buzima bwe kandi ahakana ibi avuga. Ntiyari yiyizi neza ubwe kandi “ntiyigeze akundana n’umuntu ufite ubumuga,” ariko nyuma y’igihe, imyumvire ye yarahindutse.

Yagize ati“Nkimara kumenya Joe cyane, sinongeye kwita ku maso he; ibyo nabonaga gusa ni imbaraga ze n’imyitwarire ye. ”

Kwibuka30

Nyuma y’ibitekerezo byinshi no kunengwa ashinjwa guca inyuma Williams, ibintu ntibyari byoroshye kuri Vania.

Avuga ko nyuma yo kurushinga, benshi babasaba gusomana ndetse ngo iyo bari kumwe benshi bakunda kubafata amafoto no kubitegereza cyane.

Williams avuga ko yakijijwe n’urukundo rwa Vania nyuma yimyaka ibarirwa muri za mirongo atotezwa azira kunuka nta kananwa.

Ubu icyo yifuza cyane n’ugushishikariza abandi bameze nkawe kwishima bakamenya ko bakwiriye ibyiza.

Uyu mugabo akoresha ururimi rw’amarenga kugirango abashe kuganira n’abandi. Arya akoresheje umuyoboro udasanzwe ugeza ibiryo mu nda.

Williams yize ururimi rw’amarenga, kwandika no gukoresha ubutumwa bwa telefoni kugira ngo avugane n’abandi.

Yishimiye kubona urukundo rw’ubuzima bwe...
Leave A Reply

Your email address will not be published.