Abarenga 400 bamaze gucibwa amande kubera kugendera ku magare bafashe ku ma kamyo

8,040
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda (RNP) yihanangirije abatwara amagare, bafata ku makamyo cyane cyane iyo bageze mu mihanda izamuka ndetse ugasanga rimwe na rimwe bamwe muri bo bahasiga  ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku makamyo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga
byatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga, hakaba hamaze gufatwa abantu 486 mu gihugu hose, bamaze gucibwa amande nk’uko biteganwa n’amabwiriza.

Yagize ati: “Iyi myitwarire itemewe, kandi yangiza ubuzima bw’abatwara amagare, imaze igihe aho bafata amakamyo akabafasha kuzamuka mu mihanda ihanamye cyane, ugasanga hari igihe bamwe muri bo bahasiga ubuzima nk’igihe umushoferi afashe feri  mu buryo butunguranye bagakubita umutwe ku modoka cyangwa bakagongwa n’izindi modoka igihe bagerageje kurekura amakamyo bafasheho.”

Muri ibi bikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku modoka ahanini byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo ahafashwe 125, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa 117, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe 109, mu Ntara y’Iburengerazuba hafashwe 71, naho mu Mujyi wa Kigali hafatwa 61.

Kwibuka30

CP Kabera yagize ati: “Inshuro nyinshi, Polisi yagiye iganiriza abatwara amagare mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo ibigishe uko bakoresha umuhanda hagamijwe kumenya gukoresha umuhanda hirindwa impanuka, harimo no kubakangurira  kureka iyi myitwarire mibi yo gufata ku makamyo kuko biteza impanuka kandi nabo bakaba bahaburira ubuzima.

Iyi myitwarire idakwiye ishyira ubuzima mu kaga gakomeye ntizihanganirwa, kandi ibikorwa birakomeje ahantu hose mu gihugu cyane cyane ahantu  hari imihanda ifite ubuhaname. “

Mu mujyi wa Kigali ibi bikorwa bikunze kugaragara ku muhanda wa Nyabugogo – Giti cy’inyoni ukazamuka umuhanda Shyorongi – Kanyinya ugakomeza mu Karere ka Rulindo, Umuhanda Karuruma-Kajevuba, umuhanda uva ku Murindi ugakomeza ku Nyange-Kabuga, Nyagasambu, Kanogo – Rwandex-Sonatubes, Umuhanda Bugesera Gahanga-Nyanza ya Kicukiro.

Abatwara amagare bose bafatiwe muri ibi bikorwa bacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ashyirwa kuri konti y’umurenge byabereyemo.

Comments are closed.