Umunsi mukuru w’Igitambo ’AL ADHA’ uzizihizwa ku Cyumweru

1,002

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA 2024) uzizihizwa ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Ibi bikubiye mu itangazo RMC yashyize hanze kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, rigira riti, “Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC), bunejejwe no kumenyesha Abayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko umunsi mukuru w’ Igitambo (EID AL ADHA 2024) uzaba ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024”.

Iryo tagazo rikomeza rivuga ko Isengesho ry’uwo munsi ku rwego rw’Igihugu rizakorerwa kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00).

Ubuyobozi bukuru bwa RMC bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abayisilamu bose ko bagomba gusiba ku munsi wagenwe. Buti, “Ubuyobozi bukuru bwa RMC buboneyeho umwanya wo kwibutsa Abayisilamu bose ko kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024 ari umunsi wo gusiba umunsi wa Arafat ubanziriza Umunsi mukuru w’ Igitambo”.

Ubuyobozi bwa RMC bwifurije kandi Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange umunsi mukuru mwiza wa EID AL ADHA 2024.

Umunsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo ku munsi w’Ilaidi ya ‘EID AL ADHA’, aho Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abakirisitu bo mu yandi madini.

Comments are closed.