Umunya Eritrea NATNAEL niwe wegukanye tour du Rwanda, U Rwanda rutaha nta etape rutwaye

9,870

Umunya Eritrea NATNAEL niwe wegukanye Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2020 mu gihe Umunyarwanda MUGISHA SAMUEL yaje ku mwanya wa kabiri

Tour du Rwanda yatangiye kuri uyu wa mbere taliki taliki ya 24 Gashyantare 2020 yashojwe uyu munsi ku italiki ya mbere itwarwa na Bwana TESFAZION NATNAEL ukomoka mu gihugu cya Eritreya akoresheje hose hamwe amasaha 23, iminota 13 n’isegonda 1. Yakurikiwe n’umunyarwanda MUGISHA SAMUEL ukinira ikipe ya Skol.

Agace ka nyuma k’iri rushanwa rya Tour du Rwanda kegukanywe na JOSE MANUEL DIAZ ufite ubwenegihugu bwa Espagne ariko akaba akinira ikipe ya NIPPO DELKO PROVENCE yo mu gihugu cy’ubufaransa, akurikirwa na SAMUEL MUGISHA benshi bahaga amahirwe yo kwegukana kano gace ka nyuma kabereye mu mugi wa Kigali.

Jose DIAZ niwe wegukanye agace kao nyuma, ka Tours du Rwanda.

Umuyobozi wa FERWACY Bwana MURENZI ABDALLAH yashimiye Abanyarwanda urukundo bagaragarije umukino wo gusiganwa ku magare, ashimira ibihugu n’amakipe yohereje abakinnyi bayo kwitabira ayo marushanwa. Tour du Rwanda iri ku rwego rumwe na la Tropicale Amissa Bongo yo mu gihugu Gabon naryo riri ku rwego rwa 2.1

Comments are closed.