Koreya Y’epfo: Ubwoba bw’ubwandu bwa coronavirus bwatumye kiriya zifunga imiryango

11,199
Kwibuka30

Nyuma y’aho bigaragaye ko abantu benshi bamaze kwandura coronavirus, kiriziya yahagaritse misa kugeza igihe kitazwi.

Koreya y’amajyepfo ni kimwe mu bihugu byo hanze y’igihugu cy’ubushinwa kirimo abantu benshi bamaze kwandura Coronavuirus. Mu rwego rwo gukumira no guhagarika ubwandu bushya bw’icyo cyorezo, kiliziya gatolika yabaye ihagaritse gusoma misa mu gihe kitazwi. Kiliziya gatolika muri Koreya y’amajyepfo ifite abayoboke babarirwa muri miliyoni zirenga eshanu n’igice.

Kwibuka30

Usibye Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu, andi matorero ya giporotesitanti nayo kuri kino cyumweru abayoboke bayo bari bake cyane ndetse menshi muri yo yahagaritse ibikorwa bya misa kuri kino cyumweru. Kugeza ubu muri icyo gihugu, abagera kuri 3.736 bamaze kwandura coronavirus kuri ubu bakaba barashyizwe mu kato, mu gihe 18 bishwe nayo, ku isi yose ino ndwara imaze guhitana abakabakaba ibihumbi 3 mu gihe abamaze kuyandura bageze kuri 85.403 mu bihugu burenga 50 byo ku isi. Iki cyemezo cy’insengero zo muri Koreya gifashwe nyuma y’aho bigaragaye ko mu nsengero ari hamwe mu hakwirakwije ubwandu bwa coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.