Umunya Nigeriya wakinaga umukino wa Basketball yapfiriye mu kibuga

8,358
basketteur

Bwana MICAEL Ojo yapfiriye mu kibuga ubwo yari ari mu myitozo ya basket ball

Umunya Nigeria witwa Michael Ojo wakinaga umukino w’amaboko wa Basketball nk’uwabigize umwuga yapfiriye mu kibuga kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Kanama 2020 ubwo yari mu myitozo ye ku giti ke mu kibuga cya Partizan mu gihugu cya Serbia aho yakinaga mu ikipe ya Red Star.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byanditse ko abari hafi bagerageje kumwihutisha kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko yahageze n’ubundi yamaze gushiramo umwuka, ibisubizo by’abaganga byagaragaje ko yazize indwara y’umutima. Umuvugizi w’ikipe ya Red star yabwiye AFP ati:‘Dufite umubabaro mwinshi kuba twabuze uno musore mwiza kandi witondaga, twifatanije n’umuryango we

Michael yavukiye mu gihugu cya Nigeriya mu mugi wa LAgos, apfuye afite 27 gusa, yareshyaga na 2m15, akaba yapimaga ibiro 140, usibye ikipe ya Red Star yakiniye, Bwana Michael yakiniye ikipe ya Florida State University muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Bamwe mubo bari basanzwe bakinana muri iyo kipe batangaje ko babajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore wacishaga make akanagira amagambo make muri we.

basketteur

Comments are closed.