Umunyamakuru Agnes wakomeje kuvugwaho ibikorwa byo gupfobya jenoside, yavuze ko agiye guhindura imikorere

9,558

Uwimana Nkusi Agnes wahoze ari umunyamakuru akaza gusubiza ku bushake ikarita imwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, yatangaje ko agiye guhindura imikorere nyuma yo kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha, akagaragarizwa ko mu biganiro yakoraga yarengereye.

Uwimana yatambutsaga ibiganiro kuri shene ya YouTube ya Umurabyo TV, birimo ibyo bamwe bagaragazaga ko bigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 26 Ukwakira ni bwo RIB yamuhamagaje kugira ngo agire ibisobanuro atanga. Mu kiganiro yanyujije kuri iyo shene ye, Uwimana yavuze ko yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho bishingiye ku kuba yari yatangiye kurengera cyane.

Ati “Nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya bidukora n’amakosa tujye tuyemera kuko iyo abaye menshi agera aho akabyara ibyaha, ari na byo bikujyana mu rukiko.”

Yakomeje agira ati “Hari aho banyeretse ko mu biganiro nakoraga hari aho nagendaga nganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, kubiba urwango mu banyarwanda no kuzana ivangura n’amacakubiri, ibyo bagenda babinyereka nanjye mbona ko nari ntangiye kurengera.”

“Bagiye banyereka n’amategeko agenga ibyo byose, mbona ko haburaga gato cyane nkaba narenga na wa murongo utukura nkisanga mu nkiko ndi kuburana ibyaha bikomeye.”

Uwimana Nkusi yavuze ko yahise yiyemeza guhindura umurongo w’ibiganiro, agakora mu bundi buryo, nyuma yo kugaragarizwa ko uwo yahisemo utaboneye.

Muri iki kiganiro, Uwimana yahamije ko yasabye imbabazi abari bamuhamagaje, ariko ko azisaba n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abakomerekejwe n’imvugo ze.

Ibyo ngo yabikoze kuko adashaka kuba igicibwa muri sosiyete kandi ko n’abashakaga kumukoresha, bashaka kumuha amafaranga ngo abavugire ibyo bashaka yitandukanyije na bo.

Ati “Iyo amagara atewe hejuru umwe asama aye, undi agasama aye. Uwatekerezaga kumpa amafaranga ngo mvuge ibyo ashaka azayareke.”

Uwimana Nkusi Agnes yahoze ari umunyamakuru ubifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, gusa muri Nzeri 2021, yashyikirije ikarita ye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC.

Icyo gihe mu itangazo rya RMC, yatangaje ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.