DRC: Abaturage batwitse imodoka ya MONUSCO bayishinja gutwara abarwanyi ba M23.

4,981
Kwibuka30

Abaturage bo mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariye karungu batwika imodoka y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Monusco) bakeka ko itwaye inyeshyamba za M23.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 1/11/2022 abaturage baturiye umujyi wa Goma batwitse imodoka y’abasirikare b’umuryango w’abibumbye MONUSCO bateye imodoka yabo barayitwika, abo baturage bashinjaga abo basirikare gutwara bamwe mu basirikare bo mu mutwe wa M23, umutwe umaze igihe warayogoje uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho umaze kwigarurira uduce tutari duke.

Kwibuka30

Umwe mu baturage waganiriye na Politico.cd, yavuze ko iyo modoka yari iturutse mu gace ka Munigi yerekeza mu mujyi wa Goma, yakomeje avuga ko abo basirikare barinze kurasa kugira ngo abo baturage batatanywe.

Bamwe mu baturage barasanga MONUSCO nayo ishobora kuba ari abagambanyi nyuma y’aho yemereye FARDC ko ubufasha bumwe bwonyine izatanga mu kurwanya M23 ari ukubatwarira inkomere zo u rugamba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.