Umunyamakuru IRENE MURINDAHABI yasezeye ku ISIBO TV

10,966
Irene Murindahabi yahanuriwe ko hari abashaka kumuroga agapfa ntasohoze  (...) - Abba Gospel

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M Irene wari umenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV, yatangaje ko atangiye urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru, akaba atazongera gukorera iki gitangazamakuru.

Uyu munyamakuru wari usanzwe amenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV birimo The Choice Live, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru ko agiye gutangira indi nzira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, M Irene yashimiye abakunze ibihaniro bye muri uyu mwuga w’itangazamakuru ndetse no mu kuzamura impano z’abaririmbyi.

Yakomeje agira ati Nabasabaga no gukomezanya mu rugendo rushya ntangiye Uyu munsi . Nshimiye mwe mukunda ibyo dukora.”

Yaboneyeho gushimira Ibitangazamakuru yanyizemo birimo Magic FM, Isango Star ndetse n’icyo yakoreraga ubu cya Isibo TV.

RadioTV10 dukesha iyi nkuru yamenye ko uyu mugabo ngo yaba amaze kwerekeza kuri platforme ye ya MIE.

Comments are closed.