USA-Alabama: Imfungwa n’umucungagereza bacikanye bari gushakishwa

9,945
Kwibuka30

Polisi y’Amerika irimo gushakisha imfungwa iregwa ibyaha by’ubwicanyi yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza waburanye na yo.

Imfungwa Casey White n’umucungagereza Vicki White, baheruka kubonwa ku wa gatanu mu gitondo ku biro bya polisi by’akarere ka Lauderdale muri leta ya Alabama.

Madamu White yavuze ko yari ajyanye iyo mfungwa gukorerwa igenzurwa ry’ubuzima bwo mu mutwe, ariko nyuma ubuyobozi buvumbura ko icyo gikorwa kitari cyashyizwe kuri gahunda.

Kwibuka30

Abategetsi barimo gukora iperereza ku kumenya niba Madamu White yarafashije iyo mfungwa gutoroka, cyangwa niba iyo mfungwa yaramushimuse.

Nubwo bahuje izina, aba bombi nta sano bafitanye.

Abategetsi bavuga ko Casey White akwiye gufatwa nk’umuntu “witwaje intwaro kandi uteje akaga gakomeye” – ku ruhande rumwe bitewe n’uko ubu ashobora kuba afite imbunda y’uwo mupolisi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu, umupolisi mukuru w’akarere ka Lauderdale, Rick Singleton, yavuze ko Madamu White yavuye kuri gereza hamwe n’iyo mfungwa ahagana saa tatu n’iminota 30 za mu gitondo (9h30) ku isaha yaho.

Comments are closed.