Umunyamakuru wa ISANGO Star yatawe muri yombi nyuma y’aho abuze ubwishyu bw’inzoga yanyoye bamwishyuza akarwana

15,446
Kwibuka30

Umunyamakuru Bujyakera Jean Paul uzwi nka Guterman yatawe muri yombi ashinjwa ibirimo kwaka icyo kunywa mu kabari akananirwa kwishyura ndetse no gukubita uwamwishyuzaga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu munyamakuru yakoze ibi byaha ku wa 21 Nzeri 2022 ubwo yajyaga mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.

Kwibuka30

Kugeza ubu uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kwaka ibitari bwishyurwe, yahanwa n’ingingo ya 175 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano mu gihe ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo kwaka ikitari bwishyurwe, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje umwuga akora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.