Nyanza: Umugabo yatemye umugore we amukuraho ibere n’akaboko kubera ko yanze kumwereka uwari umuhamagaye.

36,997

Umugabo witwa IBASO Warema yatemye umugore we ibere ry’ibumoso n’akaboko amuziza ko uwo mugore yanze kumwereka numero ya terefone yari imuhamagaye ubwo bari ku meza.

Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kazwi nka Nyanza, mu cyo twakwita umudugudu wa Isango ahazwi nka Rorya, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mariya Marwa w’imyaka 36 uri mu bitaro bya Rufaa nyuma y’aho umugabo we amutemye ibere ry’ibumoso n’akaboko k’ibumoso byose bikavaho, umugabo we wamukoreye ibi bya mfurambi amushinja ko yanze kumwereka numero ya terefoni yari imaze kumuhamagara.

Ubwo yabwiraga ikinyamakuru malunde.com, uyu mugore yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku italiki ya 8 Nzeli 2022 ubwo bombi bari ku meza bari gufungura nk’ibisanzwe, nyuma terefoni iramuhamagara, hashize akanya umugabo amutegeka kumwereka terefone yamuhamagaye ubwo barimo bafungura, undi amubwira ko atayizi.

Uwo mugore yakomeje avuga ko akibimubwira, umugabo ntiyanyuzwe kuko bukeye bwaho umugabo we yaje yariye karungu yongera amusaba ko yamubwira uwamuhamagaye mu ijoro ryatambutse, umugore igisubizo gikomeza kuba cya kindi, undi yahise ajya mu gikari azana umuhoro utyaye neza cyane atangira kumutemagura kugeza ubwo amutemye ibere ry’ibumoso ryose rivaho ndetse n’akaboko k’ibumuso aragatema nako kakavaho.

Rorya Geofrey yemeje iby’ayo makuru avuga ko uwo mugabo akimara gukora iryo shyano, yahise ahunga kugeza ubu akaba ataraboneka ngo aryozwe icyo cyaha yakoreye umugore we.

Leave A Reply

Your email address will not be published.