Umunyamakuru wa Muhaziyacu Robert, yasezeranye n’umukunzi we mu Mategeko.(Amafoto)

8,224

Umunyamakuru Bashimiki Robert, usanzwe akorera ikinyamakuru “Muhaziyacu”, yaraye asezeranye kuzabana akaramata n’umukunzi we Hakizimana Belyse, imbere y’amategeko, mbere y’uko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2024.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda hagati y’aba bombi, umuhango wabereye ku biro by’Akarere ka Bugesera ho mu Murenge wa Nyamata.

Aba bombi bari bamaze igihe bakundana, ndetse urukundo rwabo bakunze kuruhamiriza incuti zabo mu bihe bitandukanye. 

Mu muhango wo gusezerana mu mategeko hagati ya Bashimiki Robert na Hakizimana Belyse, wari witabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.

Ku rupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bw’aba bombi, handitseho ko gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuzaba tariki 10 Kanama 2024 i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umuryango mugari n’abakozi ba Indorerwamo.com wifurije abageni kuzagira ibirori byiza.

(Habimana Ramadhan, umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Karere ka Bugesera)

Comments are closed.