Umunyarwanda yatorewe kuyobora akanama nshingwabikorwa ka UNICEF

1,531
Kwibuka30

U Rwanda rwongeye kwizerwa aho, Dr Ernest Rwamucyo, yatorewe kuyobora Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita ku bana (UNICEF).

Dr, Rwamucyo yabitorewe ejo kuya 10, Mutarama 2024 I New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibintu bihesheje ishema igihugu cy’U Rwanda kuko rwasimbuye kuri uwo mwanya Denmark. Ni umwanya u Rwanda ruzamaraho umwaka.

Kwibuka30

Rwamucyo yungirijwe na ba Visi Perezida bane barimo José Alfonso Blanco Conde uhagarariye Repubulika ya Domikani muri Loni, Lachezara Stoeva uhagarariye Bulgaria, Jonibek Ismoil Hikmat uhagarariye Tajikistan na Stefan Pretterhofer uhagarariye Autriche.

Inshingano z’Akanama Nshingwabikorwa ka UNICEF ni uguhuza ibikorwa by’ubunyamabanga bw’uwo muryango ndetse n’abahagarariye uturere dutanu tw’isi, hagamijwe koroshya imyanzuro itandukanye ijyanye n’ibikorwa bya UNICEF hirya no hino ku isi.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.