Umunyeshuri wa Kaminuza yemereye polisi ko yishe ise, nyina n’abavandimwe be akoresheje fer a beton

7,966
University Student Who Confessed To Killing 5 Family Members Says He Was  Inspired By "Killing Eve" Dark Comedy-Drama -

Umunyeshuri muri kaminuza yo mu gihugu cya Kenya arakekwaho kwica ababyeyi be n’abavandimwe be, yemereye polisi anatanga amakuru y’uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we.

Simon Warunge w’imyaka 22, biravugwa ko yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (fer à béton) akubita nyina, se, n’umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Nyuma yo gukora ibi iwaho ahitwa Kiambu, hanze gato y’umujyi wa Nairobi, yarahunze ariko arashakishwa afatwa mu mpera z’icyumweru gishize.

Yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Star.

Image

Uyu musore ukekwa avuga ko yageze aho kwica abe abifashijwe no kureba filimi ya serie yo mu Bwongereza yitwa ‘Killing Eve’.

Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri.

Nyina yari umuforomokazi mu by’indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko uyu munsi kuwa mbere, mu gihe iperereza rikomeje.

Comments are closed.