Icyorezo cya Coronavirus yagaragaye mu ngagi

7,680
Kwibuka30
Bimwe ushobora kuba utari uzi ku mibereho y'ingagi > Rwanda Magazine

Ku nshuro ya mbere icyorezo cya covid-19 kimaze umwaka urenga kibasiye isi kimaze kugera mu ngagi.

Ni ubwa mbere umuryango w’ingagi ugaragaweho Covid-19 kuva yatangira koreka isi, gusa byarakekwaga ko zishobora kwandura kubera imiterere n’imibanire yazo imeze nk’iy’abantu.

Umwe mu bakuriye inzu izo ngagi zibamo (zoo) yavuze ko hari izindi eshatu ziri kugaragaza ibimenyetso bikekwa ko nazo zaba zaranduye Coronavirus, bishoboka ko yaba yarazanywe n’umwe mu bakozi ba utaragaragazaga ibimenyetso byayo.

Kwibuka30

Byatangiye kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo ingagi eshatu zatangiraga gukorora, zipimwa Covid ibipimo bya mbere byabonetse kuwa Gatanu byagaragaje ko zifite ubwandu, maze ku cyumweru nibwo Minisiteri ishinzwe laboratwari y’iby’ubuvuzi bw’amatungo muri Amerika yatangaje ko koko zirwaye Covid-19.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ingagi zizerekana imyitwarire idasanzwe, gusa ziri gukurikiranwa cyane.

Umuyobozi mukuru w’inzu izo ngagi zibamo, Lisa Peterson, yavuze ko nubwo zikorora ubuzima bwazo bumeze neza.

Yagize ati “Uretse kuba zikorora, ingagi zimeze neza, izagaragaweho ubwandu ziri mu kato kandi ziranywa zikanarya. Twizeye ko zizakira.”

Muri Leta ya California niho hibasiwe cyane na Covid-19 kurusha ahandi muri Amerika, aho ku munsi w’ejo kuwa Mbere habonetse abarwayi 4971.

Leave A Reply

Your email address will not be published.