UmuPasiteri yafashwe asambana n’umugore w’umugabo w’inshuti ye!

13,478

Mu minsi ishize mu gihugu cya Kenya, hasakajwe inkuru y’umupasiteri waguwe gitumo aryamanye n’umugore w’umugabo w’inshuti ye bari kwishimana nyuma y’itorero.

Pasiteri yaguwe gitumo asambana n’umugore...

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’inshuti ya pasiteri yakekaga umugore we ko yamucaga inyuma akaryamana n’uyu mu Pasiteri bitewe nuburyo aba bombi bitwaraga imbere ye.

Nyuma yo kubicyeka igihe kitari gito, uyu mugabo yateguye umugambi wo kubakurikirana no kubafata mugihe bari mu gikorwa, ntibyatinze kuko intego ye yahise ayigeraho.

Uyu mupasiteri uteye isoni wagambaniye inshuti ye magara akamuca inyuma kandi yizewe na benshi, yari afite ipfunwe nyuma yo gufatirwa mu cyaha ku buryo atari icyo gukora muri ako kanya yagubwaga gitumo.

Nyuma yuko aba bombi bafatiwe mu gikorwa, batewe isoni n’ibyo barimo gukora bahise bafatwa amashusho. Kuri ubu urubanza rw’umugabo n’uyu mugore we wamucaga inyuma na pasiteri ruri mu maboko y’abayobozi.aribo bazarucaho umwanzuro.

Comments are closed.