Umupasitoro Yapfuye Ari mu Muhango wo Gushyingura uwari Umukristo we

16,287

Umupasitori witwa FEMI wo mu gihugu cya Nigeriya yitabye iyamuremye mu muhango wo gushyingura umwe mu bakristo be.

Umu pasitoro wo mu rusengero rwa Divine Mount Zion Gospel Ministry witwa FEMI OLORUNSOROMIDAYO w’imyaka 42 y’Amavuko yapfuye mu gihe yari ayoboye umuhango wo gushyingura umwe mu bakristo be witwa SAMUEL ROTINI w’imyaka 78 yari amaze iminsi yitabye Imana.

Abaturanyi ndetse n’umuryago w’uwo musaza bavuze ko nyakwigendera yari yarasabye ko ashyingurwa mu rugo iwe mu gace ka Erusu, ariko umuryango ukaza kubyanga utegeka ko ashyingurwa ahandi.

Abari muri uwo muhango, bavuze kiu Pasiteri yarimo arasenga, maze avuga ko yumva atameze neza, maze babona arazengerewe, bahita bamwihutisha kwa muganga nyuma akaza kugwa aho ngaho. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bavuze ko byatewe n’umuzimu w’uwo musaza kuko ngo batigeze bemera gukurikiza ubusabe bwa Nyakwigendera

Comments are closed.