Umupolisi yishe uwari umugore we nawe ariyahura nyuma yo kumenya ko agiye kumusimbuza undi mugabo

6,913
Kwibuka30

Umupolisi wo muri Zambia w’imyaka 29, Albert Kamasumba yarashe kugeza yishe uwahoze ari umugore we, Deborah Kasakula, mbere yo kwiyahura.

Bwana Kamasumba arashinjwa kwica uyu wahoze ari umugore we, Deborah, mu rugo rw’ababyeyi be ku wa kabiri, 20 Nzeri 2022, nyuma yo kumenya ko agiye gushakana n’undi mugabo.

Ibitangazamakuru byo muri Zambia bivuga ko Deborah na Kamasumba bari bamaze amezi make batandukanye kandi ko uyu mugore yari yaragarutse ku babyeyi be mu mujyi wa Kawama muri Ndola.

Kwibuka30

Icyakora,ngo uyu mupolisi akimenya ko uyu mugore ateganya kurongorwa n’undi mugabo i Kitwe, yagize uburakari no gufuha gukabije ahita amusanga iwabo aramurasa ndetse n’undi muntu wo mu muryango we, bikekwa ko ari murumuna we, mbere yo kwiyahura.

Umupolisi bakoranaga yatangarije itangazamakuru ati: “Biravugwa ko nyuma yo kuva ku kazi uyu munsi kuwa kabiri w’iki cyumweru, yagiye mu rugo rw’umugore i Kawama aramurasa we na murumuna we, nyuma ahungira kuri sitasiyo ya polisi ya Pamodzi ariyahura.

Ngo uyu mupolisi amaze gukora amahano yaje ku biro byabo,aha telefone umupolisi mugenzi we amusaba kuyishyikiriza umuntu uraza kuyitwara. Yahise asohoka bagenzi be ntibakeka icyo agiye gukora.

Nyuma y’iminota mike bumvise urusaku rw’amasasu hanyuma bihutira kujya kureba,basanga aryamye mu kidendezi cy’amaraso hafi y’umugezi.

Aba bombi basize umwana w’umwaka umwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.