Umupolisikazi utarashaka ntiyemerewe gutwita-Urukiko rwo muri Nigeriya

9,869

Urukiko rukuru rwo muri Nigeria rwemeje umwanzuro wo kwirukana umupolisikazi watwise mu mwaka ushize.

Perezida w’uru rukiko Hon. Inyang Ekwo  yavuze ko yasanze nta mpamvu zifatika zikwiye kubangamira imyitwarire mu ngabo.

Yagize ati”Umuntu wese winjiye mu ngabo agomba kubahiriza amabwiriza azigenga, cyangwa ntiyinjiremo kuko nta gahato ku bijyanye no kuba umunyamuryango”.

Iki kirego cyazanywe n’urugaga rw’abavoka muri Nigeria, nyuma yo kwirukana umupolisikazi watwise atarashaka umugabo, mukwa mbere 2021.

Abapolsi b’abagabo n’abapolisikazi bubatse ntibarebwa n’ibihano biri muri iri tegeko.

Comments are closed.