Umurambo wa ROBERT MUGABE Ntuzashyingurwa mu irimbi ry’intwari

14,630

Nyuma y’impaka ndende hagati ya guverinoma ya Zimbabwe n’umuryango wa Robert MUGABE, birangiye byemejwe ko MUGABE ROBERT azashyingurwa ku ivuko.

Nyuma y’aho uwahoze uyobora igihugu cya Zimbabwe yitabye Imana aguye muma gihugu cya Singapore, impaka zabaye nyinshi hagati ya Leta ya Zimbabwe n’umuryango wa nyakwigendera kuko Leta yavugaga ko MUGABE ROBERT yabaye intwari y’igihugu bityo ko agomba gushyingurwa nk’intwari mu irimbi ry’intwari ryitwa HEROES’ ACCRE riherereye rwagati mu mujyi wa Harare, umuryango we ukabitera utwatsi, uvuga ko mbere y’uko nyakwigendera Robert MUGABE yitaba Imana yasabye ko yashyingurwa iwe mu gace yavukiyemo, ibintu Leta itigeze ishyigikira.

Amakuru dukesha BBC, aravuga ko nyuma y’impaka zitari nke hagati y’impande zombi, hemejwe ko umurambo wa Robert Gabriel MUGABE uzashyingurwa aho umuryango we wahisemo aho gushyingurwa aho Leta yahisemo.

Abakurikiranira hafi politiki ya Zimbabwe barasanga ari intsinzi ku muryango we. Zimbabwe iyobowe n’abantu batishimiwe n’umuryango we bashinja guhirika Mugabe.

Bwana ROBERT MUGABE wapfuye afite imyaka 95 y’amavuko, biteganijwe ko azashyingurwa kuri iki cyumweru taliki ya 15 Nzeli, afatwa nk’intwari ya Zimbabwe kuko ariwe warwaniye akanahesha ubwigenge icyo gihugu, benshi mu banyafrika bazahora bamwibukira ku magambo atarimo ubwoba yabwiraga ba gashakabuhake b’Abazungu, harimo iryo yari aherutse kubwira Donald Trump wa USA ngo yigize Goliyati wo muri Bibiliya, ni nawe mukuru w’igihugu wa mbere muri Africa watinyutse asaba LONI ko Africa nayo ikwiye kugira umwanya uhoraho muri LONI, imyanya yihariwe n’ibihugu by’ibihangange.

Leave A Reply

Your email address will not be published.