Ikipe ya MUKURA VS isezereye ikipe ya APR mu gikombe cy’Agaciro

17,342
Kwibuka30

Kwibuka30

Mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’Agaciro, ikipe ya MUKURA VS itahabwaga amahirwe isezereye ikipe ya APR FC kuri za penaliti.

Irushanwa ry’agaciro ryatangiye uyu munsi ku wa gatanu taliki ya 13/9/2019. Kuri gahunda, ikipe ya MUKURA VS yagombaga guhura n’ikipe ya APR FC, abakurikuranira hafi ruhago mu Rwanda, bahaga amahirwe ikipe ya APR FC kubera uburyo yari yitwaye mu mikino ya gisirikare ma karere, ariko siko byagenze, umukino warangiye ano makipe anganya ibitego 2 kuri 2, hiyambazwa za panaliti, maze ikipe ya APR FC ihusha penaliti eshatu kuri eshanu harimo iya JDABEL na ANGE, mu gihe MUKURA VS yahushije penaliti imwe gusa. Ibi bisobanuye ko ikipe ya APR FC ihise isezererwa muri ano marushanwa, MUKURA VS igategereza ikipe iri burokoke hagati ya ya Police na Rayon sport akaba ariyo izahurira ku mukino wa nyuma na Mukura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.