Umurambo w’umukobwa wasanzwe mu icumbi ry’umusore

Mu Karere ka Ruhango, umurambo rw’umukobwa witwa Umuhoza Adelphine w’imyaka 26 y’amavuko wasanzwe mu icumbi ry’umusore bikekwa ko bararanye.
Umuhoza yaguye mu Mudugudu wa Buhanda, Akagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira Akarere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yaguye mu icumbi ry’umusore witwa Habyarimana Jean Pierre.
Yavuze ko uru rupfu rwamenyekane mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Taliki ya 21 Ukuboza, 2025 ko uwo mukobwa yari yararanye n’uwo musore.
Ati: “Twasanze yashizemo umwuka bishoboke ko yapfuye nijoro.”
Gitifu Ndishimye avuga ko Inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bahageze batangira gukora iperereza. Yavuze ko iperereza ryahereye kuri uyu musore bararanye, ibyo arimo gusobanura bifitwe na RIB.
Avuga ko Habyarimana Jean Pierre urimo gukorwaho iperereza ari ingaragu nubwo afite imyaka 46 y’amavuko.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu Habyarimana yari asanzwe abana n’undi musore muri iryo cumbi, bakavuga ko urupfu ry’uyu mukobwa rwabaye uwo musore mugenzi we adahari.
Umurambo wa Umuhoza Adelphine wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma, mu gihe Habyarimana Jean Pierre afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Kabagari.
Comments are closed.