Umuraperi A$AP Rocky yatawe muri yombi

8,247

Rakim Mayers wamamaye nka A$AP Rocky , Umuraperi w’imyaka 33 akaba umugabo w’umuhanzikazi Rihanna yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha byo kurasa umuntu byabereye i Hollywood.

Uyu muraperi umaze iminsi mike abyaranye na Rihanna , akurikiranyweho icyaha cyo kurasa uwahoze ari inshuti ye, bikaba byarabaye umwaka ushize.

Umushinjacyaha w’i Los Angeles, George Gascón, yatangaje ko ku wa mbere ibiro bye byashinje uyu muraperi ibyaha bibiri byo gukubita umuntu imbunda no kumurasa.

Abashinjacyaha bavuga ko A$ap Rocky yatunze imbunda umugabo nyuma yo gushyamirana na we mu biganiro bagiranaga byabereye i Hollywood mu mu Ugushyingo 2021.

Bavuze ko icyo gihe A$ap Rocky yakuyemo imbunda maze arasa amasasu abiri mu cyerekezo iyi nshuti ye yarimo.

Ibi si ubwa mbere bibaye kuri uyu muraperi dore ko muri Mata nabwo yari yatawe muri yombi azira kurasana , icyo gihe yatawe muri yombi ari ku kibuga cy’indege cy’I Los Angeles LAX.

Uyu muraperi kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwahoze ari umunyamuryango w’itsinda ry’abaraperi rya A$AP Mob.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2022 uyu muraperi agomba kwitaba urukiko kugira ngo asubize ibirego bibiri aregwa byo gukubita umuntu imbunda no kurasa.

Comments are closed.