Martin FAYULU arashinja guverinoma ya Tshisekedi integenke n’ubugwari byatumye Leta inanirwa gutsimbura M23

9,581
Kwibuka30

Martin Fayulu ,Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko guverinoma ya Perezida Felix Thisekedi ikomeje kugaragaza  imbaraga nkeya mu kurwanya umutwe wa M23.

Akomeza avugako  uburyo umutwe wa M23 umaze amezi agera kuri abiri  ugenzura ibikora byose muri Bunagagana ,ingabo za Leta (FARDC) ntacyo zirabasha gukora ngo ziwugabeho ibitero mu rwego rwo kongera kuwisubiza bigaragaza ubushobozi bucye bw’ubutegetsi bwa  Perezida Felix Tshisekedi n’ubunararibonye bucye bwabo bafatanyije kuyobora DR Congo.

Uyu munyapolitiki umaze kwigarurira imitima y’Abakongomani benshi avuga ko kuriwe abona ubutegetsi bwa DR Congo bushyigikiye M23 ahubwo bukaba bujijisha abatura bugamije kubateza umwiryane.

Kwibuka30

Yagize ati:”Abari mu butegetsi muri DR Congo n’abarinda inyugu zabo bashaka kurangaza abaturage. Biratangaje kubona ubu btegetsi butita  ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa DR Congo. Nyuma y’amezi abiri umutwe wa M23 wigaruriye Bunagana ,Guverinoma ya Tshisekedi yagaragaje ubushobozi buke mu kwirukana M23 habe no kugerageza.”

Martin Fayulu Uyobora Ishyaka ECIDE( Engagement pour la Citoyennete et le Developpement) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi akaba yarakunze kunenga imirongo migari ya Politiki ya Tshisedkedi . Ubu n’umwe mu batangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora DR Congo mu matora ateganyijwe mu 2023 nyuma yo gutsindwa aheruka 2018 aho we yemeza ko yibwe amajwi.

Mu gihe Kandidatire ye yakwemerwa n’umwe mu bahabwa amahirwe yo kuba yatorerwa kuyobora DR Congo ndetse uzabiza icyuya perezida Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe 2023.

Leave A Reply

Your email address will not be published.