Umuryango w’Ubumwe bwa Africa wavuze aho uhagaze ku magambo TRUMP yavuze kuri OMS/WHO

12,337
Kwibuka30

Prezida wa komisiyo y’Ubumwe bwa Afrika yavuze ko ashyigikiye ibiri gukorwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima wari wanenzwe na Prezida wa Amerika Donald Trump

Nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Prezida Trump DONALD uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika anenze Imikorere y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO n’umuyobozi waryo umunya Ethiopia Dr.TEDROS. Trump DONALD yavuze ko ababajwe cyane no kubona iryo shami ubufasha bwaryo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus buri Kwibanda cyane ku gihugu cy’Ubushinwa rikiyibagiza Amerika kandi ari nayo itanga imfashanyo n’inkunga nini kandi nyinshi kuri iryo shami rya Loni rikoresha, Bwana TRUMP yongeye avuga ko ibyo bintu bigiye gukurikiranwa mu maguru mashya, Bwana Trump ntiyatinye kuvuga ko biramutse bikomeje bityo, Leta ye yafata umwanzuro wo guhagarika inkunga isanzwe igenera iryo shami rya Loni rishinzwe ubuzima.

Nyuma y’ayo magambo Prezida Trump yashyikirije, Umuryango w’ubumwe bwa Africa, mu ijwi rya Prezida w’iyo komisiyo, Nyakubahwa MOUSSA FAKI MAHAMAT yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ushyigikiye ibyo OMS/WHO iri gukora muri bino bihe byo kurwanya coronavirus, ndetse uwo muryango ukaba ushyigikiye umuyobozi wa OMS/WHO. Ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atunguwe n’inkubiri ya guverinoma ya Amerika yo kurwanya OMS mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 iyoboye. Yakomeje avuga ko aho ibintu bigeze ubu ari uko abantu bakwiye gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ko igihe cyo kubaza abantu ibitarakozwe neza byazaza nyuma.

Kwibuka30

Munsi y’ubutumwa bwe, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, nawe yahise abwira Prezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afrika ko ahamanye nawe cyane, yagize ati:”…ni urugamba rwa Dr Tedros, WHO, CHINA, ni urugamba rwacu twese, reka dufatikanye twese turwanye covid-19 ibyo kubazwa bizaza nyuma…”

Bwana MOUSSA FAKI MAHAMAT arasanga dukwiye gufatanya mu kurwanya Covid-19 ibindi bikazaza nyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.