Umusaruro nkene watumye umutoza Seninga n’umwungirije bahagarikwa.

3,463

Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare, yaraye ihagaritse abatoza bayo babiri barimo Seninga Innocent wari umutoza mukuru na Tugirimana Gilbert uzwi nka Cannavaro umwungirije, nyuma yo kumara imikino itatu batabona intsinzi.

Aba batoza bahagaritswe iminsi 15 nyuma y’uko mu mikino ine iheruka banganyijemo umwe bagatsindwa itatu yose bakiriye ku kibuga cyabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Sunrise FC, Dr Kahangwa Frank, yavuze ko koko aba batoza babahagaritse iminsi 15 nyuma yayo akaba aribwo hazafatwa undi mwanzuro.

Ati:“Yego ni ukuri, twamuhagaritse iminsi 15 n’umutoza we wungirije, impamvu bahagaritswe nta yindi ni umusaruro muke twanabiganiriyeho nabo barabizi kandi no mu masezerano yabo birimo nabo barabizi.”

Dr Kahangwa yavuze ko kuri ubu ikipe igiye gutozwa n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Mugabo Evariste, nyuma y’iyi minsi 15 akaba aribwo hazafatwa undi mwanzuro kuri aba batoza.

Kuva imikino yo kwishyura yatangira ikipe ya Sunrise FC imaze gutsindwa imikino itatu irimo uwo batsinzwe na Gasogi United, uwo batsinzwe na APR FC ndetse n’uwo baheruka gutsindwa na Marine FC.

Kuri ubu Sunrise FC iri ku mwanya wa cumi n’amanota 23, Seninga Innocent yafashije Sunrise FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, iyi kipe ngo igereranyije n’abakinnyi ifite ikaba isanga idakwiriye kumara imikino itatu itaratsinda.

Comments are closed.