Umusaza w’imyaka 72 yishwe n’abavandimwe bapfaga amasambu n’uburozi

Mu Burundi, umusaza w’imyaka 72 y’amavuko witwa Ismaël Havyarimana n’umwana we bishwe baturikijwe na gerinade yatezwe n’abavandimwe nyuma yo kumushinja kugira uburozi no kwikubira amasambu y’umubyeyi wabo .
Umuryango utuye mu mudugudu wa Gasenyi, mu kagari ka Buganda, mu murenge wa Bukinanyana, Intara ya Bujumbura y’Uburengerazuba, winjiye mu cyunamo nyuma y’igitero cya gerenade cyabaye mu masaha ya nijoro ku itariki ya 13 Ukwakira.
Uyi gerinade yaturikirijwe hafi y’urugo rwa Ismaël Havyarimana, w’imyaka 72, ubwo we n’abagize umuryango we barimo kuganirira hanze mu gicuku. Uwo musaza yahise yitaba Imana ako kanya, mu gihe umugore we Éméliane Ndagijimana, w’imyaka 60, hamwe n’abuzukuru babiri bakomerekeye bikomeye muri ubwo bwicanyi. Umwe muri abo bana yapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga i Bujumbura.
Nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa zone ya Buganda, Evariste Ntahiraja, hari ibimenyetso bishimangira ko iki gitero cyari gishingiye ku makimbirane y’ubutaka hagati ya nyakwigendera n’abavandimwe be.
Ntahiraja yagize ati : “Uyu musaza yari amaze igihe mu makimbirane n’abo mu muryango we bapfa isambu. Byongeye, yari yararokotse ubundi bugizi bwa nabi inshuro eshatu zashize,”.
Uretse ibyo, hari n’andi makuru avuga ko nyakwigendera yashinjwaga amarozi, ibintu akenshi bikoreshwa nk’impamvu yo kwihimura mu bibazo bijyanye n’ubutaka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bukinanyana bwatangaje ko iperereza ryatangiye, kandi bwizeza abaturage ko abakoze ubwo bwicanyi bazamenyekana vuba.
Abaturage ba Gasenyi baravuga ko hari abantu bataramenyekana bababonye bagendagenda hafi y’urugo rwa Havyarimana mbere y’igitero, bambaye amakote manini, bafite imbunda na gerenade.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera yatangaje ati :“Twari twabonye ibintu bidasanzwe. Abo bantu bagendaga nk’abateganya gukora icyaha. Twabibonaga ariko ntitwari twizeye ko baza kwica uyu musaza,”.
Kubera ubwoba bw’igisubizo cy’uburakari bwatewe n’urupfu rw’uyu musaza, ubuyobozi bwahamagaje inama yihutirwa n’abaturage igamije kunga no kugabanya ubushyamirane bushobora gukurikiraho.
Umuryango wa nyakwigendera nawo wasabye ko iperereza ritangirira ku bavandimwe b’uwo musaza, bakekwaho kuba inyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome.
Ismaël Havyarimana asize umugore, abana umunani n’abuzukuru benshi. Abamuzi bamuvuga nk’umugabo w’ingirakamaro mu muryango no mu baturanyi, wakundaga amahoro.
Comments are closed.