Umushoferi wagonze umunyamakuru Ntwali yagejejwe imbere y’ubutabera

4,958

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Bagirishya Moise Emmanuel, ukurikiranyweho icyaha cyo kugonga moto yari itwaye umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana.

Uyu munyamakuru byatangajwe ko yishwe n’impanuka aho yari atwawe na moto mu masaha y’ijoro bakaza kugongwa we agahita apfa ariko uwari umutwaye agakomereka.

Nyuma y’urupfu rwe Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter, yaje gutangaza ko umushoferi wamugonze agomba kugezwa imbere y’inkiko kuko yamaze gutabwa muri yombi.

Ku wa 31 Mutarama 2023 nibwo Bagirishya Moise Emmanuel yagejejwe imbere y’ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mushoferi yagize uruhare mu rupfu rw’umugenzi wari utwawe kuri moto na Munyagakenke ari we Ntwali John Williams wahise witaba Imana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mushoferi yagize uburangare no kugendera ku muvuduko wo hejuru byatumye agonga moto yari imutwaye.

Bagirishya mu kuburana kwe yireguye yemera icyaha ndetse anasaba imbabazi ngo kuko impanuka yatumye Ntwali John Williams apfa yaturutse ku burangare n’umunaniro yari afite muri iryo joro.

Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe uyu munsi tariki ya 3 Mutarama 2023 ariko riza gusubikwa ryimurirwa ku wa 7 Mutarama 2023.

Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undu bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda gusa yatabarutse afite Shene ya YouTube yitwa Pax TV n’igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.

Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ntwali yazize impanuka yabaye ku wa 17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro.

Comments are closed.