Umusore w’imyaka 33 arakekwaho kwica nyina mu karere ka Nyanza

Umusore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara, biturutse ku makimbirane bari bafitanye ndetse n’ubusinzi bw’ukekwa.
Amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi.

Amakuru akomeza avuga ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu muryango ndetse n’ubusinzi, aho uwo musore yatonganye na nyina umubyara bagira ibyo batumvikanaho maze afata umuhoro aramutema.
Polisi y’u Rwanda imaze guhabwa amakuru yahise itanga ubutabazi, uwo mubyeyi yihutanwa kwa muganga yakomeretse bikabije ariko birangira apfuye.
CIP Kamanzi Hassan, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko uwo musore yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira.
Yagize ati: “RIB yatangiye kumukurikiranaho icyaha akekwaho cy’ubwicanyi.”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko ntabyo byungura, ahubwo abyara ubwicanyi kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kubahiriza amategeko, aho batumvikanye bakiyambaza inzego z’ibanze, inshuti z’umuryango cyangwa Polisi, aho gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
source:umuseke
Comments are closed.