Umusore yiyahuriye mu nzu y’umukunzi we nyuma y’uko yanze ko biyunga

4,797

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko yiyahuriye mu nzu y’umukobwa bakundanaga ahitwa Dagoretti Corner i Nairobi.

Ikinyamakuru Umuryango.com dukesha iyi nkuru kivuga ko Uyu musore witwa Christopher Muiruri yasanzwe mu mugozi yiyahuriye mu bwogero bw’umukunzi we nyuma y’uko amusuye ngo biyunge ku mahari bari bagiranye undi akamutera utwatsi.

Uyu musore abonye ko kwiyunga n’umukunzi we byanze,yanze kuva mu rugo rwe undi ajya ku kazi arahamusiga.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina yagize ati “Kwiyunga kwanjye nawe ntabwo kwakunze hanyuma mu gitondo cyo ku cyumweru ndabyuka njya ku kazi musiga mu rugo.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yaragarutse nijoro asanga uyu musore yapfuye umurambo we uri kunagana ku mugozi.

Uyu yahise ahamagara polisi ihita itangira gukora iperereza.

Ishyami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko ikigero cyo kwiyahura kiri kugenda cyiyongera bitewe n’ubushomeri, gupfusha, gutsindwa amasomo, igitutu cy’imiryango, imanza n’ubukungu bwifashe nabi.

Hari kandi no kwibasirwa n’abantu, kuba mu muryango hari abiyahuye, ubusinzi ,gusesagura, ihungabana n’ibindi.

Comments are closed.