Umusore yiyahuye nyuma yo kuribwa minerval yose yari yashoye muri betting

1,462

Umunyeshuri utuye mu gace ka Raila muri Lang’ata yiriwe yifungiranye mu nzu ye yakodeshaga ku wa kabiri, tariki ya 26 Werurwe, birangira yiyahuye kubera kuribwa amafaranga y’ishuri na betting.

Uyu munyeshuri witwa Brian Ongwae wigaga kuri Catholic University of East Africa (CUEA) muri Kenya, yiyahuye nyuma yo kuribwa ibihumbi 15 by’amashilingi ya Kenya yagombaga kwishyura ishuri.

Abaturanyi be babonye umurambo we nyuma y’umunsi umwe hanyuma abatangabuhamya bavuga ko yiyahuye kubera kuribwa akayabo muri Betting.

Uyu musore ngo yamaze umwanya avugisha umuntu arangije ariyahura ndetse umubiri wabonetse uri kunagana ku nkingi z’inzu yakodeshaga.

Umuyobozi mukuru w’agace ka Muguimoini, George Mukuria, yavuze ko ibyo bintu bibabaje,agira inama urubyiruko kwirinda ishoramari rishobora kubatesha umutwe.

Uyu yavuze ko igihe umuntu ahombye akayabo atari ngombwa kwiyahura ahubwo akwiye gushaka abahanga mu mitekerereze bakamufasha.

(Src: Umuryango)

Comments are closed.