NI IBIKI BIKORWA N’ABIZIHIZA UWA GATANU MUTAGATIFU?

933
Kwibuka30

Uwa gatanu mutagatifu niwo munsi rukumbi Kiliziya Gatorika idaturaho igitambo cya Misa. Hari n’ibindi bijyana n’umuco wa kera bikorwa kuri uwo munsi.

Umunsi w’Uwa gatanu Mutagatifu, watangiye kwizihizwa guhera mu kinyejene cya 4 nyuma ya Yezu, ndetse uhera i Yeruzalemu, abakristu bakaba bibuka ububabare n’urupfu bya Yezy kristu. Muri kiliziya Gatorika, niwo munsi rukumbi udaturirwaho igitambo cya Misa, ahubwo haba umuhango wo Kwibuka Ububabare n’Urupfu Bya Yezu. Uba ku munsi wa 38 w’igisibo kigizwe n’iminsi 40.

Kwibuka30

Bimwe mu bikorwa n’abakristu gatorika, harimo kuvuga rozali Ntagatifu, Gushengerera Isakramentu ry’Ukaristiya riba ryimuriwe ahandi hantu iyo Misa y’Umugoroba w’Uwa kane Mutagatifu Irangiye, ari nabwo haba hatangiye Igihe Cyo Kwibuka Urupfu Rwa Yezu, dore ko muri Bibiliya Ntagatifu bavuga ko Yafatiwe mu murima wa Getsemani mu Masaha y’Umugoroba ubwo Nyagasani yavaga gusenga agasanga abigishwa be basinziriye.

Kuva uyu munsi washyirwaho, hari imigenzo yakorwaga, ariko hari n’ibyari bibujijwe ndetse kugeza kuri ubu bamwe bakomeza kubikora. Kurya inyama kuri uyu munsi ntibyemewe ndetse n’ababishoboye barasiba kugeza nimugoroba, kikaba ikimenyetso cy’uko bifatanyije n’umwami wabo mu kababaro yagize azira ibyaha by’abantu, kugira ngo babone ugucungurwa. Ahenshi ku isi kandi bakora inzira y’umusaraba bazirikana inzira Krist yanyuzemo y’ububabare, kugeza apfiriye ku musaraba.

Mu bihugu bifite umubare munini w’Abakristu, hatangwa ikiruhuko kuri uyu munsi, mu rwego rwo kuborohereza kwizihiza uyu munsi ukomeye mu Mateka y’Abakristu dore ko ufatwa nk’uwo Gucungurwa kwa Muntu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.