Imitwe 6 irwanya u Rwanda yavuze ko igiye guhuza imbaraga ngo itere u Rwanda

3,854
Kwibuka30

Imitwe igera kuri itandatu itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yavuze ko igiye kwishyira hamwe ngo itere u Rwanda maze icyure impunzi ku ngufu.

Imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda igera kuri itandatu ,yatangaje ko igiye kunga ubumwe mu rwego rwo gushyira imbaraga hamwe kugirango itangize intambara ku Rwanda.

Imwe muri iyi mitwe ,ni iyamaze kuba ikimenyabose ikaba isanzwe ikorera k’ubutaka bwa DRC ariyo CNRD/FLN na Rud- urunana.

Hiyongera ho kandi RRM(Rwandese Revolutionary Movement) yahoze iyiborwa na Nsabimana Callixte Nsankara ufungiye mu Rwanda ndetse  uyu mutwe ukaba warahoze mu mpuzamashyaka ya MRCD/Ubumwe yayoborwaga na Paul Rusesabagina nawe ufungiye mu Rwanda.

Hari kandi n’umutwe wa FDP(Force de Defence du Peuple), FRD(Le Front Rwandais Pour la Democratie) na FND( Le Front National Democratique).

Mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’iyi mitwe , rivuga ko yiyemeje gushyira imbaraga hamwe kugirango itangize gahunda yo kurinda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu za gisirikare.

Iyi mitwe kandi, ikomeza ivuga ko yiyemeje guhindura ibintu mu Rwanda no gushimangira umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Ubutegetsi bwa DRC burashyirwa mu majwi!

Kwibuka30

Amakuru dukesha umwe mu Banyapoliti batuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko ubutegetsi bwa DRC  buri kuganira n’imitwe yose yitwara gisirikare isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo gushaka uko bwayifasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru ,akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi yasabye iyi mitwe yose kubanza gushyira hamwe bagakora umutwe umwe, maze nawe akabaha intwaro n ‘amasasu kugirango bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi, ngo arashaka kwihimura k’u Rwanda ashinja gutera inkunga umutwe wa M23 utamworoheye, bityo ngo nawe akaba yarahisemo gufasha imitwe yitwaje intwaro agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Biravugwa ko umutwe wa Rud-Urunana na CNRD/FLN ikorera mu Burasirazuba bwa DRC ndetse ikaba iri no kurwana k’uruhande rwa FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23, ariyo iyoboye iyi gahunda.

Hari andi makuru avuga ko na FDLR iri muri iyi gahunda, ariko babaka birinze gushyira izina ryayo  k’urutonde bitewe n’uko muri ibi bihe ivugwaho  cyane gukora n’ubutegetsi bw’i Kinshasa   no kwirinda ko byagaragara ko DRC ibifitemo uruhare.

Kwishyira hamwe kw’iyi mitwe ,bibaye mu gihe ubutegetsi bwa DRC bumaze iminsi burundira intwaro n’amasasu imitwe nka FDLR,Rud-urunana na FLN, buyizeza ko bwiteguye kuyifasha ibishoboka byose igatangiza intambara ku Rwanda.

U Rwanda nti ruhwema kugaragaza imikoranire ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro igamije k’uruhangabanyiriza umutekano, gusa rukongeraho ko rwiteguye guhangana n’uwari wese uzagerageza kuruhungabanyiza umutekano.

Ubwo yari mu nama y’umushyikirano ku munsi wejo, Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta ntambara izabera k’ubutaka bw’u Rwanda, ahubwo ko izarwanirwa k’ubutaka bw’abayishoje ndetse ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’abafite iyo migambi mibisha.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.