RDF yatangaje umubare w’abasirikare b’u Rwanda bamaze gusiga ubuzima mu gihugu cya Mozambique

9,978
Kwibuka30
RDF allays fears of reprisal attack from Mozambique Islamic terrorists |  The New Times | Rwanda
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje umubare w’abasirikare b’u Rwanda bamaze gusiga ubuzima mu butumwa bw’akazi bagiyemo muri Mozambique.

Binyujijwe mu muvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF, Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye Anne Soy umunyamakuru wa BBC ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera mu kwezi kwa karindwi k’uno mwaka wa 2021.

Ati: “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.

Col Ronald Rwivanga yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo, ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda nabo batakaje abasirikare bagera kuri bane, yagize ati:”Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Kuva mu kwezi kwa karindwi k’uno mwaka ingabo z’u Rwanda zinjiye mu gihugu cya Mozambique gufasha icyo gihugu gutsimbura abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic state wari warigaruriye bimwe mu bice byo muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2017.

Kwibuka30

RDF yoherejeyo abasirikare n’abapolisi bagera ku gihumbi nk’uko byatangajwe n’ubuvugizi bw’igisirikare muri uko kwezi.

Mu kiganiro Prezida wa Repubulika yahaye itangazamakuru, yavuze ko nta kiguzi icyo aricyo cyose igihugu cya Mozambique cyahaye u Rwanda, ko ubushobozi bwose n’igiciro cy’iyo ntambara byatanzwe n’u Rwanda.

Perezida Kagame atera isaluti aramutsa Perezida Nyusi wa Mozambique
Prezida Paul Kagame na mugenzi we Nyusi baherutse gusura ingabo ziri ku rugamba.

Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu igihugu cya Mozambique ntikiratangaza abasirikare babo bashobora kuba baraguye ku rugamba rwo guhashya uwo mutwe witwa uw’ibyihebe.

Comments are closed.