Umutoza Adil ntazongera amasezerano muri APR FC

8,278
APR coach Adil Mohamed challenges team to sustain unbeaten run | The New  Times | Rwanda

Umutoza w’ikipe ya APR FC Bwana Adil Mohamed biravugwa ko iyi saison nirangira atazongera amasezerano muri iyi kipe, ngo azahitamo kwisubirira iwabo.

Amakuru dufite kandi yavuye ahantu hizewe aravuga ko umutoza w’ikipe ya APR FC Bwana Mohamed adil atazongera amasezerano mu ikipe ya APR FC nyuma y’ino saison kubera ko ngp yakomeje kunanizwa na bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda yakomeje kenshi gushinja ubushobozi buke bwo kubasha gusesengura umukino.

Aya makuru yavuzwe n’umwe mu banyamakuru b’imikino bo kwizerwa uvuga ko ubwe yivuganiye na Adil Mohamed nyuma y’umukino waraye uhuje ikipe ya Rayon sport na APR FC bikarangira nta kipe itsinze indi, uyu munyamakuru avuga ko nyuma y’umukino waraye ubaye, umutoza Adil ubwe yamuhamagaye maze baganira akanya gato, amubwira ibibazo bitandukanye yagiriye mu Rwanda bidatewe n’ikipe ya APR FC ahubwo ari ibibazo yatewe na bamwe mu banyamakuru bamwijundise bakamuteza abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda, ngo yamubwoye ati:”Jye maze imyaka itari mike hano mu Rwanda, natwaye ibikombe byinshi mu ikipe ya APR FC, nazamuye abana b’Abanyarwanda ku buryo bari ku rwego rwo gutsinda andi makipe y’imbere mu gihugu yari afite abanyamahanga, namaze imikino myinshi ntaratsindwa, ni ibintu nakagombye gushimirwa, ariko aho kunshimira baransebya hirya no hino”

CAF yamenyesheje Mohamed Adil utoza APR FC ko atem - Inyarwanda.com

Adil, umwe mu batoza banditse amateka akomeye mu ikipe ya APR FC

Umutoza Erradi Mohamed Adil umunya Maroc w’imyaka 42 ni umwe mu batoza banditse amateka mu ikipe ya APR FC ayiha ibikombe bitandukanye mu gihugu imbere, n’ubwo yakomeje gushinjwa kenshi n’abakunzi b’ikipe ya APR FC na sport muri rusange kuba ikipe ya APR FC yarakomeje kuba insina ngufi mu ruhando mpuzamahanga.

Umutoza Adil Mohamed Erradi yagiye asakirana n’itangazamakuru inshuro zirenga imwe arishinja kuba nyuma y’abashaka kumusebya, yavuze ko abanyamakuru benshi ba hano mu Rwanda bafite urwego ruciriritse ku buryo badafite ubushobozi bwo gusesengura umukino, ikintu kubwe kibangamira iterambere rya ruhago.

Comments are closed.