Rugira J.Claude wigaga muri IPRC Karongi yarohamye mu Kivu arapfa

8,463
Kwibuka30

Rugira Jean Claude, umunyeshuri w’imyaka 23 wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi yitabye Imana nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga.

Byabereye mu Murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022. Umurambo warohowe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yatangarije IGIHE ko uyu musore yari yajyanye na bagenzi be koga.

Kwibuka30

Ati “Twabimenye saa Kumi n’iminota 20 z’umugoroba, yari yajyanye n’abandi koga ariko bigaragara ko yari atarabimenya, abandi baroga bavamo, arohama ari muri icyo gikorwa cyo koga.”

Rugira Jean Claude arohamye mu gihe nta mezi abiri arashira, muri iki kiyaga na none ku ruhande rw’Umurenge wa Bwishyura harohamye Nzayisenga Josiane wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye.

Ayabagabo Faustin, avuga ko bigoye ko ubuyobozi bwabona umuntu uhagarara kuri buri nkombe y’ikiyaga gusa ngo basaba abajya koga mu kivu kwitwararika.

Ati “Aho tuzi hashoboka tuhashyira abadufasha kureba ibikorwa bikorerwa mu Kivu, ariko ikihutirwa cyane ni ukugaragaza ibibazo biba kubajya kuga batabizi, ni ubukangurambaga muri rusange.”

Nyakwigendera Rugura Jean Claude yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile Technology), muri IPRC Karongi, akaba avuka mu karere ka Nyaruguru.

Comments are closed.