Umutoza Adil wigeze gutoza APR FC mu nzira zo kujurira ku cyemezo cya FIFA

7,166

Umutoza w’Umunya-Maroc, Erradi Adil Mohammed agiye kwitabaza Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) ajuririra icyemezo cya FIFA ku kirego yarezemo APR FC ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) muri iki cyumweru ryatangaje ko ryateye utwatsi ikirego Umutoza Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC.

Icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza ku wa 9 Gicurasi 2023 kigaragaza ko iki kirego cy’impande zombi cyatewe utwatsi, ariko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru yemeza ko uyu mutoza yafashe icyemezo cyo kujuririra iki cyemezo nyuma yo kuganira n’abamwunganira mu mategeko batanyuzwe n’umwanzuro wa FIFA. Gusa igihe azatangira ubujurire bwe kikaba kitaramenyekana.

Nyuma y’uyu mwanzuro Adil yatangaje ko anyuzwe n’ibyawuvuyemo ndetse avuga ko yishimiye kubohorwa ubwo yaganiraga na Radiyo y’imikino B&B FM Umwezi.

Yagize ati:“Nashimishijwe n’umwanzuro wa FIFA. Igikomeye ni uko ntacyo ngomba APR FC kandi nayo ni uko. Iki gihe cyose nagikoresheje niga nshaka ibyangombwa haba iby’Impuzamashyirahamwe rya Ruhago muri Afurika (CAF) ndetse ni iby’Ishyirahamwe rya ruhago mu Burayi (UEFA). Ubu ngiye gushaka akazi.”

Si uyu mutoza wanyuzwe n’icyemezo gusa, kuko n’Ubuyobozi bwa APR FC nabwo ari uko nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wayo Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ati:“Icyo navuga n’uko twe ku ruhande rwacu twanyuzwe n’umwanzuro wafashwe na FIFA

Iri Shyirahamwe rivuga ko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho ndetse n’imyanzuro muri rusange, rugomba kubisaba mu gihe kitarenze iminsi 10.

Tariki 14 Ukwakira 2022, ni bwo APR FC yahagaritse mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ni icyemezo uyu Munya-Maroc yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe yahisemo gusubira iwabo muri Maroc tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’amezi 38 n’ibyumweru bitatu yari amaze mu Ikipe. Icyo gihe yavuze ko atazagaruka ahubwo ko igihe ari cyo kizabigena.

Adil yashinjaga APR FC kumuhagarika mu buryo budakurikije amategeko ashingiye ku mpamvu eshatu.

Aganira na IGIHE tariki 23 Ukwakira 2022 yagize ati “Mu mategeko ya FIFA, ntabwo ikipe yemerewe guhagarika umutoza, umugumisha mu kazi cyangwa ukamusezerera mu buryo bwemewe n’amategeko. APR FC nta burenganzira mu mategeko ifite bwo kumpagarika mu gihe nkiri umukozi wayo.’’

Irindi kosa yashingiragaho kwari ukumuhagarika mu myitozo inshuro ebyiri nta baruwa imuhagarika arahabwa.

Irya gatatu kwari ukumuhagarika kwinjira ku mukino wa Shampiyona APR FC yakiriyemo Police FC tariki 17 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium [Yari ikiri Stade ya Kigali].

Mu Ugushyingo 2022 kandi APR FC yohereje intumwa yayo Mupenzi Eto’o kuganira n’Umutoza Adil ngo barebe uko bakumvikana haba kugaruka mu kazi cyangwa se gutandukana mu mahoro, gusa Adil yanze guhura na yo ategereza umwanzuro wa FIFA.

Mu kiganiro Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, yagiranye na RBA mu Ukwakira 2022 yavuze ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakurikije amategeko agenga umurimo mu Rwanda ubwo yahagarikaga umutoza wayo iminsi 30 yo kwisuzuma akazagaruka mu kazi.

Nyuma y’uko ukwezi kwarangiye, APR FC yandikiye Adil amabaruwa abiri imusaba kugaruka mu kazi undi arinangira, imwandikira iya gatatu ari na yo ya nyuma yari iyo gusesa amasezerano bari bafitanye kuko yamufashe nk’umukozi wataye akazi.

Nyuma y’uko Adil areze APR FC muri FIFA mu mpera z’Ukwakira 2022, impande zombi zatanze ukwiregura kwazo, nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi ribisuzumye ryafashe icyemezo cyo gutera utwatsi iki kirego nyuma yo gusanga nta shingiro gifite.

Kuri izi mpande zombi nta n’umwe uzigera wishyura undi.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

Comments are closed.