Umutoza “Vigoureux” wari umaze umwaka urenga arembye yitabye Imana

2,405

Umutoza Vigoureux wamenyekanye cyane mu guteza imbere abanyempano muri ruhago Nyarwanda ntakiri mu isi y’abazima nyuma y’umwaka urenga arembejwe n’umubiri.

Inkuru y’akababaro imaze akanya gato itugezeho, ni iy’urupfu rwa Bwana MUNGO Jitiada wamenyekanye cyane nka Vigoureux, ni inkuru imaze kuba kimomo, ivuga ko nyakwigendera Vigoureux yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Gisenyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 12 Nzeli 2024.

Bamwe mu bantu be ba hafi bemeza ko uyu munyabigwi yari amaze iminsi arwaye indwara zitandukanye harimo imitsi, kubura amaraso na Hepatite C, kandi ko yari amaze iminsi arembeye iwe mu rugo.

Umwe mu bo mu muryango we yatubwiye ati:”Yari amaze iminsi arwaye, yewe hari n’ubwo yamaraga igihe yarabyimbye amaguru, ndetse rimwe na rimwe akaguru kakagira ibinya kugeza ubwo kagira paralysie, yari amaze iminsi rero arwaye, Imana imwakire mu bayo yishimira”

Bwana Mungo wamenyekanye cyane nka Vigoureux yakiniye ikipe ya Pfunda FC mbere y’uko ihindurirwa izina ikitwa Etincelles. Nyuma y’aho ahagaritse ibijyanye no guconga ruhago nk’uwabigize umwuga, Vigoureux yinjiye mu mwuga w’ubutoza, awukorera cyane mu Karere ka Rubavu ari naho yavukiye.

Bamwe mu bakinnyi banyuze mu biganza bye nyuma bakaza kuba ibihangange mu Rwanda harimo Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques wabiciye bigacika mu Rwanda no mu Karere, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine akaba ari na capitaine w’ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC, Nizeyimana Mirafa wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC, Habimana Hussein, Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi.

Imana imuhe iruhuko ryiza.

Comments are closed.