Umutoza wa APR FC ntiyumva ukuntu KAZUNGU Claver yaba umunyamakuru

8,811
Kwibuka30
Mohamed Adil Erradi | The New Times | Rwanda

Umutoza wa APR FC aravuga ko atumva ukuntu umuntu nka Kazungu Claver utarigeze arenga muwa gatatu w’amashuri abanza yaba umunyamakuru usesengura.

Nyuma y’aho ikipe ya MARINE FC itsinze ikipe ya APR igitego kimwe ku busa ariko ntibibuze ikipe ya APR FC kuba yakomeza kubera ko mu mukino ubanza iyo kipe ya APR FC yari yatsinze Marines ibitego bibiri ku busa, nubwo ibyo byagenze bityo, abantu benshi bavuze ko ari ikinamico bakinnye kubera ko basanga ikipe ya Marinnes ariyo yitsindishije kugira ngo ibererekere mukuru wayo APR FC.

Nyuma y’umukino wahuje ayo makipe abiri, umutoza wa APR Bwana Adil Muhamed yahaye ikiganiro itangazamakuru maze yibasira bamwe mu banyamakuru b’u Rwanda avuga ko aribo bari ku isonga mu gusenya umupira w’u Rwanda kuko badafite ubushobozi bwo gusesengura, yagize ati:”Jye ntangazwa na Kazungu atigeze arenga mu mwaka wa gatatu, akazi yakoze ari aka muchoma, uwo muntu afite ubuhe bushobozi bwo gusesengura? Undi ngo ni Anta, ni iki azi muri football? Ni iki yakoze? Gucuruza muri alimementation? ibyo se bimuha ububasha bwo gusesengura umukino”

Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ko ab banyamakuru badafite ubushobozi bwo gusesengura umukino, kuko kubwe nka Kazungu we yitwa umuswa, adashobora kunengura umuntu wize imyaka umunani muri kaminuza.

Kwibuka30

Undi wongeye kwibasirwa muri kino kiganiro, ni umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’intangazamakuru RBA Bwana KAYISHEMA Tity wavuze ko ikipe ya Etoile de l’Est yitsindishije kugira ngo nayoitange amanota ku ikipe ya APR FC.

Yagize ati:”Biteye isoni kuba umuntu nka Tity akora ku gitangazamakuru cya Leta akavuga ibintu bipfuye bityo, avuga ngo Etoile de l’Est yaritsindishije? Kubera iki se?”

Kugeza ikipe ya APR FC iri kwirukankira igikombe cya championnat n’ikipe ya Kiyovu FC aho ayo makipe atandukanywa n’inota rimwe, kandi akaba agomba kuzahura, bityo rero buri kipe ntishaka gukora ikosa ryo gutakaza inota iryo ariryo ryose.

Kugeza ubu abo banyamakuru batunzwe urutoki nta n’umwe uragira icyo abivugaho, gusa uno mutoza Adil si ku nshuro ya mbere atonganye n’itangazamakuru kuko mbere yabanje gutongana n’abanyamakuru bo kuri radio Flash FM.

Comments are closed.