Zambia: Leta yahakanye ko icyo gihugu gigiye gucumbikira ingabo z’amahanga

7,795
Kwibuka30
ZAMBIA : Hakainde Hichilema shakes up State House to eclipse ancien régime  - 12/11/2021 - Africa Intelligence

Perezida Hakainde Hichilema yatangaje ko nta birindiro by’ingabo z’ikindi gihugu biri ku butaka bwa Zambia, bitandukanye n’ibikomeje kugarukwaho n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Perezida Hichilema, yagize ati “Ku butaka bwa Zambia hari ibirindiro by’Ingabo za Zambia gusa. Mureke twe kujya impaka ku bihuha.”

Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, Patriotic Front, riheruka gutangaza ko Perezida Hichilema yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubaka ibirindiro muri Zambia.

Rivuga ko intego yonyine yo kubaka ibirindiro by’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Afurika (AFRICOM) muri Zambia, ari ukurinda inyungu za Amerika aho kuba iz’iki gihugu.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Patriotic Front, Nickson Chilangwa, rivuga ko butagishije inama, ubutegetsi bushingiye ku Ishyaka UPND bwafashe icyemezo “cyo guha icyicaro Ingabo za Amerika ku butaka bwa Zambia.”

Ryabazaga niba hari ububasha Hichilema ahabwa n’Itegeko Nshinga, bumuhesha kwemerera igihugu cy’amahanga kubaka ibirindiro by’ingabo ku butaka bw’iki gihugu.

Iryo shyaka ryakomeje riti “Amerika iri mu ntambara n’ibihugu byinshi kandi kuyemerera kubaka ibirindiro hano muri Zambia birayishyira mu mboni z’abo bose bahanganye na Amerika.”

Kwibuka30

Iryo shyaka ryanabazaga niba Zambia nayo ishobora kwemererwa gushyira ibirindiro bya gisirikare muri Amerika.

Ni icyemezo ngo ubutegetsi bwa Hichilema bwafashe ngo bukunde buhabwe amafaranga menshi bukeneye muri IMF.

Patriotic Front yakomeje iti “Icya mbere dusaba Perezida Hichilema na Guverinoma ye ni ugushyira ahagaragara ibikubiye mu masezerano yagiranye n’Abanyamerika; icya kabiri kandi gikomeye, turasaba Perezida kwisubiraho ku cyemezo cyo kwemerera Amerika kubaka ibirindiro bya gisirikare cyangwa ibiro byo kuyoboreramo ingabo ku butaka bwacu.”

Minisitiri w’Ingabo wa Zambia, Ambrose Lufuma, aheruka kuvuga ko Amerika itagiye kubaka ibirindiro bya AFRICOM muri Zambia, ahubwo igikorwa cyumviswe nabi ari uko hagiye gushyirwaho ibiro bishinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiro kandi ngo bizaba bikorera muri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, i Lusaka.

Yashimangiye ko Zambia idafitanye umubano mu bya gisirikare na Amerika gusa, ahubwo n’ibindi bihugu hirya no hio ku isi.

Ibiro bivugwa bya AFRICOM ngo biri mu Budage, kandi nta gahunda yigeze yemeranywaho yo kubyimurira muri Zambia.

(Inkuru ya Igihe.com)

Comments are closed.