Umutoza wa Gasogi Utd Ahmed Adel yahagiritswe imyaka 5 kubera ibyangombwa bihimbano

7,074

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse abatoza batatu barimo uwa Gasogi United, Ahmed Adel, mu gihe cy’imyaka itanu batagaragara mu bikorwa bya ruhago bazira gukoresha ibyangombwa mpimbano.

Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022.

Abatoza bahanwe barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi; Umunya-Maroc, Youssef Rossi n’Umunyamisiri, Ahmed Adel.

Aba bose bahanishijwe imyaka itanu badakandagira mu bikorwa bya siporo kubera “ibyangombwa by’ubutoza mpimbano ’Licence A’.’’

Icyangombwa cya Ahmed cyerekana ko yahawe Licence A ku wa 19 Nyakanga 2016. Icyo gihe CAF yayoborwaga na Issa Hayatou, Umunyamabanga wayo Mukuru ari Hicham El Amrani ndetse ni bo bagishyizeho umukono mu kwemeza ko ari ukuri.

Nyuma y’imyaka isaga itandatu, CAF yaje kuvumbura ko ibyangombwa byifashishijwe ari ibihimbano ifata ibyemezo byo guhagarika abatoza batatu, bose bakomoka mu bihugu by’Abarabu.

Kuri ubu ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangiye gushaka uko bwavugana n’ubwa CAF ngo bumenye ukuri ku bivugwa n’umutoza wayo.

Ahmed Adel afite iminsi itatu yo kujuririra ibihano yahawe uhereye igihe icyemezo yakimenyesherejwe.

Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’amezi asaga atatu yerekanywe nk’Umutoza Mukuru wa Gasogi United. Yananyuze mu makipe atandukanye arimo Musanze FC, yabayemo mu 2020. Yageze muri Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye mu Ikipe ya Panthère du Ndé yo muri Cameroun.

Kugeza ubu ku Munsi wa Kane wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2022/23, Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina.

Leave A Reply

Your email address will not be published.