Umutoza wa Kiyovu FC yariye karungu, agiye kurega abamaze iminsi bamusebya

8,654
Image

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sport yariye karungu avuga ko agiye kurega abantu bamaze iminsi bamusebya ko yariye amafranga ya APR FC ngo akunde yitsindishe.

Nyuma y’aho hakomeje kuvugw amakuru menshi ariko y’ibihuha ko umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sport, Bwana Francis Christian Haringingo yaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ko ngo uyu mugabo yaba yarariye ruswa ya miliyoni 6 z’ikipe ya APR FC ngo azakunde yitsindishe mu mukino karahabutaka uzahuza ano makipe yombi ku munsi wa gatandatu, uyu mutoza yariye karungu avuga ko agiye kurega abantu bose bamaze iminsi bamusebya bamubeshyera.

Bwana Francis mu mujinya mwinshi yabwiye itangazamakuru ko aho bigeze bitakiri ibyo kwihanganira, yagize ati:”Ibi maze iminsi mbyumva, yewe n’ejo hashize babibwiye president ariko amahirwe twari kumwe, sinigeze mfungwa, yewe nta n’amafranga ya APR FC nakiriye ngo nkunde nitsindishe”

Bwana Haringingo yakomeje avuga ko yiteguye kujyana mu nkiko buri muntu wese uri inyuma y’aya magambo we yita ko atameshe, yagize ati:”mind game zibaho, ariko iyo batangiye kwangiza isura y’umuntu bigeze aho, umuntu yiyambaza inkiko akarenganurwa, nanjye niko nzabiko”

Umutoza wa Kiyovu sport yakomeje avuga ko ayo magambo ari gukwirakwiza na bamwe mu banyamakuru atashatse kuvuga mu mazina, yagize ati:”Abanyamakuru rwose mumaze kurenga umurongo, birakabije rwose”

Ibi byose biri kuba mbere y’amasaha make gusa ikipe ya APR FC igasakirana na Kiyovu FC, amakipe abiri ari kwirukanka nyuma y’igikombe cya championnat, umukino wo kuwa gatandatu uzahuza amakipe yombi, uzasiga hamenyekanye ikipe igomba kwegukana igikombe cya championnat.

Comments are closed.