Hamenyekanye amamiliyoni Rayon Sport yaraye yinjije mu mukino wayihuje na APR FC

8,408
May be an image of 2 people, people playing football, outdoors and text that says 'SKOL A SKOL'

Umukino waraye uhuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon sport, byamenyekanye ko uwo mukino winjije akayabo ka milyoni zirenga 30

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo taliki ya 11 Gicurasi 2022, nibwo habaye umukino wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy’amahoro, ni umukino wa mbere wahuzje ikipe ya Rayon sport yari yakiriye mukeba wayo APR FC, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali urangira amakipe yombi adatsindanye.

Nyuma y’uwo mukino benshi bavuga ko batanyuzwe n’urwego wari uriho, ikipe ya Rayon sport yatangaje amafranga yinjiye atanzwe n’abakunzi ba Ruhago bitabiriye umukino.

Abashinzwe imari n’ubukungu mu ikipe ya Rayon sport batangaje ko nyuma y’umukino iyo kipe yinjije akayabo ka miliyoni 34 zose.

Muri ayo mafranga, ikipe ya Rayon Sport izatwara 75% byayo, mu gihe anzi azahabwa abashinzwe stade bakiniyeho, hakangira n’andi azajya mu isanduku ya FERWAFA nk’ishyirahamwe ritegura imikino mu Rwanda, hatibagiwe n’ikindi gice kizahabwa sosiyete yishyuza ari nayo ikora amatike ndetse na 3% izajya mu misoro ya RRA.

Ku munsi wa kane w’icyumweru gitaha nibwo hazaba umukino wo kwishyura noneho ukazakirwa n’ikipe ya APR FC.

Ni umukino uzasiga hamenyekanye ikipe izakina umukino wa mbere hagati y’ibyo bigugu bibiri, ikipe igomba kuzahura n’izaba yaraye itsinze mu mukino wa kabiri uzaba wahuje ku munsi wa gatatu amakipe ya AS KIGALI na POLICE FC.

Comments are closed.