Umutoza wa Nigeria arashinja DRC gukoresha amarozi mu mukino waraye ubahuhe

151
kwibuka31

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Nigeria Super Eagles Bwana M. Éric Sékou Chelle yavuze ko ikipe y’umupira w’amaguru ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo le Léopards itari ifite ubushobozi bwo gutsinda ikipe atoza ya Super Eagles, ko ahubwo iyo kipe ya Congo yakoresheje amarozi mu mukino wabahuje.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umukino ukirangira, Bwana M. Éric Sékou Chelle yagize ati:”Iriya kipe nta bushobozi ifite bwo gutsinda igihangange Super Eagles, yatsindishije amarozi, nta kindi”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ubwo bari bageze mu cyiciro cyo gutera za penaliti hari umukinyi wa DRC wakoraga ibintu by’amarozi, ati:”Hari umuntu wo ku ruhande rwa Congo wazunguza agacupa k’amazi ubwo twariho dutera za penaliti, nta kabuza yari mu bikorwa by’ubupfumu, ni cyo badutsindishije nta kindi”

Benshi mu Bakongomani bagerageje gusubiza uyu mugabo bamubwira ko igihugu cya Nigeria yari ahagarariye muri iyo mikino aricyo kizwiho gukoresha imbaraga z’umwijima, uwitwa Bakungu Tresor Mbuta ati:”Ayo ni amatakirangoyi, Congo yabarushije kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma, nashakaga kukwibutsa ko Nigeria ariyo iyoboye ku isi yose mu gukoresha no gukorana n’imbaraga z’umwijima

Twibutse ko umukino warangiye DRC ikuyemo Nigeria nyuma ya za penariti.

Comments are closed.